-
Gutegeka kwa Kabiri 7:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nimugera mu gihugu Imana yanyu yarahiye ba sogokuruza banyu ko izabaha,+ izabakunda ibahe umugisha, itume muba benshi. Izabaha umugisha mugire abana benshi.+ Izatuma ubutaka bwanyu bwera cyane, ibinyampeke byanyu bibe byinshi, divayi yanyu nshya yiyongere, amavuta yanyu abe menshi,+ inyana zanyu ziba nyinshi, abana b’intama zanyu n’ab’ihene zanyu na bo babe benshi. 14 Muzaba abantu bahawe umugisha kuruta abandi bose.+ Nta mugabo cyangwa umugore wo muri mwe uzabura urubyaro, kandi amatungo yanyu yose azajya abyara.+
-