-
Zab. 60:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Imana yera yaravuze* iti:
“Nzishima ntange i Shekemu habe umurage w’abantu banjye,+
Kandi nzapima Ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.+
7 Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.+
Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.
Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+
8 Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo.+
Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+
Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.”+
-