-
2 Samweli 22:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Aravuga ati:
“Yehova ni igitare cyanjye, ni ubuhungiro bwanjye+ kandi ni we Mukiza wanjye.+
3 Imana yanjye ni igitare cyanjye+ kandi ni yo mpungiraho.
Ni ingabo inkingira+ n’umukiza wanjye ufite imbaraga.*+ Iyo nyihungiyeho+ numva mfite umutekano.+
Uri Umukiza wanjye; ni wowe unkiza urugomo.
4 Nzasenga Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,
Kandi azankiza abanzi banjye.
-