-
Zab. 60:9-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ni nde uzanjyana mu mujyi wagoswe?
Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+
10 Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?
Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.+
11 Dutabare udukize amakuba,
Kuko gutabarwa n’umuntu nta cyo byamara.+
12 Imana ni yo izaduha imbaraga.+
Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.+
-