-
2 Samweli 16:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Umwami Dawidi aragenda agera i Bahurimu. Nuko haza umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi,+ umuhungu wa Gera, agenda asanga Dawidi amutuka.+ 6 Atangira gutera amabuye Dawidi n’abagaragu be bose, abantu bose n’abagabo b’abanyambaraga bose bari iburyo n’ibumoso bwa Dawidi. 7 Shimeyi yagendaga avuma* Dawidi avuga ati: “Genda wa mwicanyi we! Genda nta cyo umaze!
-
-
Zab. 69:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Abanyanga nta mpamvu,+
Babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye.
Abashaka kunyica,
Ari bo banyangira ubusa, na bo babaye benshi.
Nahatiwe kuriha ibyo ntibye.
-