-
Ibyakozwe 1:16-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko ibyanditswe bisohora, ni ukuvuga ibyo Dawidi yavuze mbere y’igihe binyuze ku mwuka wera, yerekeza kuri Yuda+ wayoboye abafashe Yesu.+ 17 Yuda yari intumwa kimwe natwe,+ kandi na we yakoraga uyu murimo. 18 (Uwo muntu yaguze isambu, ayiguze amafaranga yabonye bitewe n’ubugambanyi,+ maze agwa abanje umutwe araturika,* amara ye yose arasohoka.+ 19 Ibyo byamenyekanye mu baturage bose b’i Yerusalemu, bituma uwo murima bawita Akeludama mu rurimi rwabo, bisobanura ngo: “Isambu y’Amaraso.”) 20 Byongeye kandi mu gitabo cya Zaburi handitswe ngo: ‘aho atuye hahinduke amatongo, ntihagire uhaba,’+ kandi ‘inshingano ye y’ubugenzuzi ifatwe n’undi.’+
-