-
Abaheburayo 5:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Uko ni ko na Kristo atari we ubwe wihaye icyubahiro+ igihe yabaga umutambyi mukuru, ahubwo yahawe icyubahiro n’uwavuze ibye agira ati: “Uri umwana wanjye, uyu munsi nabaye Papa wawe.”+ 6 Uko ni ko nanone Imana ivuga ahandi hantu iti: “Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki+ kandi uzaba umutambyi iteka ryose.”
-
-
Abaheburayo 7:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ibirebana n’abatambyi bakomokaga kuri Lewi byavugwaga mu Mategeko ya Mose yahawe Abisirayeli. None se niba abatambyi bakomokaga kuri Lewi baratumaga abantu baba abakiranutsi,+ ubwo byari kuba bikiri ngombwa ko haza undi mutambyi umeze nka Melikisedeki?+ Ubwo se kugira umutambyi umeze nka Aroni ntibyari kuba bihagije?
-