-
Yosuwa 4:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 arababwira ati: “Nimujye hagati muri Yorodani imbere y’Isanduku ya Yehova Imana yanyu, buri muntu ahakure ibuye, aze arihetse ku rutugu kugira ngo umubare wayo ungane n’umubare w’imiryango y’Abisirayeli. 6 Ayo mabuye azajya abibutsa ibyo Imana yabakoreye. Mu gihe kizaza abana banyu nibababaza bati: ‘aya mabuye ni ay’iki?’+ 7 muzabasubize muti: ‘aya mabuye azahora yibutsa Abisirayeli ko igihe abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano+ rya Yehova bambukaga Yorodani, amazi yahagaze ntakomeze gutemba.’”+
-