ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 32:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Kuki wakwemera ko Abanyegiputa bavuga bati: ‘yabakuye muri Egiputa ashaka kubagirira nabi, agira ngo abicire mu misozi abamare ku isi’?+ Reka kurakara cyane, wisubireho ureke ibibi wari ugiye kugirira abantu bawe.

  • Kubara 14:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nuramuka wiciye rimwe aba bantu bose, abantu bo mu bindi bihugu bumvise gukomera kwawe nta kabuza bazavuga bati: 16 ‘Yehova yananiwe kugeza aba bantu mu gihugu yarahiye ko azabajyanamo. Ni cyo cyatumye abicira mu butayu.’+

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:26, 27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Mba naravuze nti: “Nzabatatanya,

      Ntume batongera kuvugwa mu bantu.”

      27 Ariko natinye ko umwanzi yabifata nabi,+

      Ababarwanya bakabisobanura ukundi,+

      Bakavuga bati: “Tubarusha imbaraga,+

      Yehova si we wakoze ibi byose.”

  • Zab. 79:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Kuki abantu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”+

      Uzabahane ubaziza ko bamennye amaraso y’abagaragu bawe,+

      Tubyibonere kandi n’abantu bose babibone.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze