-
Matayo 21:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Bazana indogobe n’icyana cyayo, bazishyiraho imyenda yabo maze Yesu yicara ku cyana cy’indogobe.+ 8 Abenshi mu bari bateraniye aho basasa imyenda yabo mu nzira,+ abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira. 9 Naho abantu benshi bari bamukikije, bamwe bari imbere abandi bari inyuma, bakomeza kurangurura amajwi bagira bati: “Turakwinginze Mana, kiza ukomoka kuri Dawidi!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ Mana yo mu ijuru, turakwinginze mukize!”+
-
-
Matayo 23:39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti: ‘uje mu izina rya Yehova nahabwe umugisha!’”+
-
-
Mariko 11:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hanyuma bazanira Yesu icyo cyana cy’indogobe,+ bagishyiraho imyenda yabo maze acyicaraho.+ 8 Nanone abantu benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi na bo bajya hafi y’umuhanda baca amashami y’ibiti.+ 9 Nuko abagendaga imbere ye n’abari bamukurikiye bakomeza kuvuga cyane bati: “Turakwinginze Mana, mukize!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ 10 Umwami uje gutegeka ari na we ukomoka kuri Dawidi,+ nahabwe umugisha! Mana iri mu ijuru turakwinginze, mukize!”
-