-
Gutegeka kwa Kabiri 17:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Namara kuba umwami, aziyandikire igitabo* cy’aya Mategeko ayakuye* mu gitabo gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.+
19 “Azakigumane kandi ajye agisoma iminsi yose akiriho+ kugira ngo yige gutinya Yehova Imana ye, bityo yumvire ibintu byose biri muri aya Mategeko n’aya mabwiriza kandi abikurikize.+ 20 Ibyo bizatuma atishyira hejuru y’abavandimwe be kandi bitume akurikiza amategeko. Ibyo azabikore kugira ngo we n’abana be bazamare igihe kirekire ari abami muri Isirayeli.
-
-
Zab. 119:105Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
105 Ijambo ryawe ni itara rimurikira ibirenge byanjye,
Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.+
-