-
2 Abami 17:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Bakomeje kwanga amabwiriza ye n’isezerano+ yari yaragiranye na ba sekuruza, banga n’ibyo yabibutsaga kugira ngo ababurire,+ bakurikira ibigirwamana bitagira umumaro,+ na bo ubwabo bahinduka abantu batagira umumaro,+ bigana abantu bo mu bihugu byari bibakikije kandi Yehova yari yarababujije kubigana.+
-
-
2 Abami 17:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane arabanga.+ Yabirukanye muri icyo gihugu ntiyemera ko hagira n’umwe usigara, uretse abo mu muryango wa Yuda.
-
-
Imigani 15:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Yehova ari kure y’ababi,
Ariko yumva amasengesho y’abakiranutsi.+
-