-
1 Samweli 23:26-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Sawuli aza kugera ku ruhande rumwe rw’umusozi, Dawidi n’ingabo ze na bo bari ku rundi ruhande rw’uwo musozi. Dawidi yarimo yihuta+ ahunga Sawuli, naho Sawuli n’ingabo ze na bo barimo bihuta, bari hafi gufata Dawidi n’ingabo ze.+ 27 Ariko haza umuntu abwira Sawuli ati: “Ngwino! Gira vuba! Abafilisitiya bateye igihugu!” 28 Sawuli areka gukurikirana Dawidi,+ ajya kurwana n’Abafilisitiya. Ni yo mpamvu aho hantu bahise Sera-hamarekoti.*
-
-
2 Samweli 17:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ba bagabo babashakishaga bamaze kugenda, abandi na bo bava mu iriba baragenda babwira Umwami Dawidi ukuntu Ahitofeli yari yamugambaniye,+ baranamubwira bati: “Ubwo rero haguruka ugende wambuke uruzi!” 22 Dawidi ahita ahagurukana n’abantu bari kumwe na we bose, bambuka Yorodani. Bwagiye gucya abantu bose barangije kwambuka.
-