-
Kubara 11:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nuko umuyaga uhuha uturutse kuri Yehova uzana inyoni zimeze nk’inkware* zivuye mu nyanja uzigusha hejuru y’inkambi,+ zikwira ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu ruhande rumwe, n’ahantu hareshya n’urugendo rw’umunsi mu rundi ruhande, zikikiza inkambi yose, ku buhagarike bwa metero imwe* uvuye ku butaka.
-
-
Yeremiya 51:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Iyo yumvikanishije ijwi rye,
Amazi yo mu ijuru arivumbagatanya
Kandi agatuma ibicu* bizamuka biturutse ku mpera z’isi.
-
-
Yona 1:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko Yehova ateza umuyaga mwinshi cyane muri iyo nyanja, izamo imiraba* myinshi ku buryo ubwato bwari hafi kurohama.
-