-
Kuva 7:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Mose na Aroni bahita babigenza batyo nk’uko Yehova yabibategetse, Aroni afata inkoni ayikubitisha amazi y’Uruzi rwa Nili Farawo n’abagaragu be bareba, maze amazi yose yo mu Ruzi rwa Nili ahinduka amaraso.+
-
-
Kuva 8:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko Aroni arambura ukuboko kwe hejuru y’amazi ya Egiputa maze ibikeri bitangira kuzamuka bikwira hose mu gihugu cya Egiputa.
-
-
Kuva 8:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko akubitisha inkoni ye umukungugu wo hasi, maze imibu ijya ku bantu no ku matungo. Umukungugu wo hasi wose uhinduka imibu, ikwira mu gihugu cya Egiputa hose.+
-
-
Kuva 9:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Bukeye Yehova abigenza atyo maze amatungo y’Abanyegiputa y’ubwoko bwose atangira gupfa.+ Ariko mu matungo y’Abisirayeli nta na rimwe ryapfuye.
-
-
Kuva 9:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko bafata ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo maze Mose aritumurira mu kirere, rituma abantu n’amatungo barwara ibibyimba birameneka bivamo ibisebe.
-
-
Kuva 9:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Mose atunga inkoni ye mu ijuru, maze Yehova ahindisha inkuba, agusha urubura n’umuriro* byisuka ku isi, kandi Yehova akomeza kugusha urubura mu gihugu cya Egiputa.
-
-
Kuva 10:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe hejuru y’igihugu cya Egiputa kugira ngo inzige zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibimera byose byo mu gihugu, zirye ibyo urubura rwasize byose.”
-
-
Kuva 10:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe ugutunge mu ijuru kugira ngo igihugu cya Egiputa gicure umwijima mwinshi cyane.”
-