-
Yeremiya 49:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ibyahanuriwe Edomu. Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Ese i Temani nta bwenge bukihaba?+
Ese abafite ubushishozi ntibagitanga inama nziza?
Ese ubwenge bwabo bwaraboze?
-
-
Ezekiyeli 25:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Abedomu bihoreye ku bo mu muryango wa Yuda, bakoze ikosa rikomeye igihe bihoreraga.+
-
-
Obadiya 10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe abantu bo mu bindi bihugu bafataga abasirikare be bakabatwara,+
N’igihe binjiraga mu marembo ye bagakora ubufindo*+ kugira ngo barebe uko bari bugabane ibyo muri Yerusalemu,
Warihagarariye ntiwagira icyo ukora.
Ubwo rero, nawe wabaye nka bo.
12 Igihe umuvandimwe wawe yahuraga n’ibibazo,+ ntiwagombaga kwishima.
Igihe abaturage bo mu Buyuda barimbukaga,+ ntiwagombaga kunezerwa
Kandi ntiwagombaga kubirataho bari mu byago.
13 Ntiwagombaga kwinjira mu mujyi w’abantu banjye, igihe bahuraga n’ibibazo.+
Ntiwagombaga kwishimira ibibi byabagezeho igihe bahuraga n’ibyago.
Ntiwari ukwiriye gutwara ibyabo igihe bahuraga n’ingorane.+
-