Yesaya 47:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 47 Wa mukobwa w’isugi w’i Babuloni we,+Manuka wicare mu mukungugu. Yewe mukobwa w’Abakaludaya we,Va ku ntebe y’ubwami wicare hasi,+Kuko abantu batazongera kukwita uwatese n’umerewe neza. Yeremiya 25:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 “Yehova aravuga ati: ‘ariko iyo myaka 70 nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’icyo gihugu nzabahanira icyaha cyabo+ kandi nzatuma icyo gihugu cy’Abakaludaya kiba amatongo, nticyongere guturwa iteka ryose.+ Yeremiya 50:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 “Nimubivuge mu bihugu kandi mubitangaze. Nimushinge ikimenyetso kandi mubitangaze. Ntimugire icyo muhisha,Muvuge muti: ‘Babuloni yafashwe.+ Beli yakojejwe isoni.+ Merodaki yahahamutse. Ibishushanyo byayo byakojejwe isoni,Ibigirwamana byayo biteye iseseme byahahamutse.’
47 Wa mukobwa w’isugi w’i Babuloni we,+Manuka wicare mu mukungugu. Yewe mukobwa w’Abakaludaya we,Va ku ntebe y’ubwami wicare hasi,+Kuko abantu batazongera kukwita uwatese n’umerewe neza.
12 “Yehova aravuga ati: ‘ariko iyo myaka 70 nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’icyo gihugu nzabahanira icyaha cyabo+ kandi nzatuma icyo gihugu cy’Abakaludaya kiba amatongo, nticyongere guturwa iteka ryose.+
2 “Nimubivuge mu bihugu kandi mubitangaze. Nimushinge ikimenyetso kandi mubitangaze. Ntimugire icyo muhisha,Muvuge muti: ‘Babuloni yafashwe.+ Beli yakojejwe isoni.+ Merodaki yahahamutse. Ibishushanyo byayo byakojejwe isoni,Ibigirwamana byayo biteye iseseme byahahamutse.’