-
Ibyahishuwe 8:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho* batwikiraho imibavu* gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose. 4 Umwotsi w’imibavu umumarayika yatwikaga, uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana.
-