ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 19:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande kandi mukubahiriza isezerano ryanjye, muzaba umutungo wanjye wihariye* natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+

  • Kuva 31:16, 17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Abisirayeli bajye bizihiza Isabato mu bihe byabo byose, ibe isezerano rizahoraho iteka. 17 Izabe ikimenyetso gihoraho hagati yanjye n’Abisirayeli,+ kuko Yehova yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo ye, akaruhuka.’”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 4:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 None se hari abandi bantu bafite imbaraga, bafite amategeko n’amabwiriza akiranuka, ameze nk’aya Mategeko yose mbabwiye uyu munsi?+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 17:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Wowe Mana y’ukuri warabakijije ubagira abantu bawe.+ Watumye izina ryawe rimenyekana, ubakorera ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba.+ Wirukanye abatuye ibihugu kugira ngo ubituzemo abantu bawe,+ abo wicunguriye ukabavana muri Egiputa.

  • Abaroma 3:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 None se Abayahudi barusha iki abandi, cyangwa se gukebwa* bimaze iki? 2 Babarusha ibintu byinshi. Mbere na mbere, ni bo Imana yahaye Ibyanditswe byera.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze