-
Intangiriro 20:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti: “Nanjye namenye ko ibyo utabikoranye umutima mubi, nkubuza gukora icyaha. Ni cyo cyatumye ntakwemerera kugirana na we imibonano mpuzabitsina.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 26:16-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Icyakora amaze gukomera, yagize ubwibone bituma arimbuka. Yahemukiye Yehova Imana ye, yinjira mu rusengero rwa Yehova atwikira umubavu* ku gicaniro cyo gutwikiraho umubavu.+ 17 Umutambyi Azariya hamwe n’abandi batambyi ba Yehova 80 bari intwari, bahita binjira bamukurikiye. 18 Bagerageza kubuza Umwami Uziya, baramubwira bati: “Uziya we, ntiwemerewe gutwikira umubavu Yehova,+ ahubwo abatambyi bo mu muryango wa Aroni+ bejejwe ni bo bonyine bemerewe gutwika umubavu. Sohoka uve mu rusengero kuko wahemutse kandi ibi wakoze ntibiri butume Yehova agushimira.”
-