-
Ezekiyeli 34:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nzazivana mu bantu bo mu mahanga nzihurize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane mu gihugu cyazo maze nziragire ku misozi ya Isirayeli,+ iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu. 14 Nzaziragira mu rwuri* rwiza kandi zizarisha ku misozi miremire ya Isirayeli.+ Aho ni ho zizaryama kandi hazaba hari ubwatsi bwiza bwo kurisha;+ zizarisha mu rwuri* rwiza kurusha izindi nzuri zo ku misozi ya Isirayeli.”
-