-
Intangiriro 1:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Imana iravuga iti: “Amazi yo munsi y’ijuru naterane ahurire ahantu hamwe kandi ubutaka bwumutse bugaragare.”+ Nuko biba bityo.
-
-
Yobu 38:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ni nde washyiriyeho inyanja aho itagomba kurenga,+
Igihe yazaga iturutse mu masoko yayo?
9 Wari uri he igihe nashyiragaho ibicu ngo biyitwikire,
Kandi hejuru yayo nkahashyira umwijima mwinshi cyane?
-
-
Imigani 8:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Igihe yategekaga inyanja,
Kugira ngo amazi yayo atarengera imipaka yayashyiriyeho,+
Igihe yashyiragaho fondasiyo z’isi,
-
Yeremiya 5:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Yehova aravuga ati: ‘ese nta nubwo muntinya?
Ese ntimwagombye gutitira muri imbere yanjye?
Ni njye washyize umucanga aho inyanja igarukira,
Rikaba ari itegeko ridahinduka idashobora kurengaho.
Nubwo imiraba yayo yazana imbaraga nyinshi nta cyo yabikoraho
Kandi nubwo yakwibirindura, ntishobora kuharenga.+
-
-
-