-
Zab. 38:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Yehova, banguka untabare,
Ni wowe mukiza wanjye.+
-
-
Zab. 70:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
70 Mana, nkiza.
Yehova, banguka untabare.+
2 Abanshakisha ngo banyice,
Bamware kandi bakorwe n’isoni.
Abishimira ibyago byanjye,
Bahunge kandi basebe.
3 Abambwira bati: “Awa!”
Bakorwe n’ikimwaro kandi bahunge.
4 Abagushaka bose,
Bishime kandi banezerwe bitewe nawe.+
Abakunda ibikorwa byawe byo gukiza bajye bahora bavuga bati:
“Imana nisingizwe.”
5 Ariko njyewe simfite kirengera kandi ndi umukene.+
Yehova, banguka untabare.+
Ni wowe umfasha kandi ni wowe unkiza.+
Mana yanjye, ntutinde.+
-