-
Gutegeka kwa Kabiri 16:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Muzajye mwishima kuri uwo munsi mukuru,+ mwishimane n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 30:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Nuko abari aho bose biyemeza kumara indi minsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru; bawizihiza indi minsi irindwi bishimye cyane.+ 24 Hezekiya umwami w’u Buyuda yatanze impano y’ibimasa 1.000 byo gutambira abari aho bose n’intama 7.000. Abatware batanze ibimasa 1.000 n’intama 10.000 byo gutambira abari aho bose.+ Abatambyi benshi barimo biyeza.+
-