11 Nuko bibuka iminsi ya kera,
Iminsi y’umugaragu we Mose maze baravuga bati:
“Ari he Uwambukije abantu be n’abungeri+ b’umukumbi we?+
Ari he Uwamushyizemo umwuka we wera?+
12 Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+
Ari he Uwatandukanyije amazi imbere yabo+
Kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+
13 Ari he Uwabanyujije mu mazi arimo umuyaga mwinshi,
Kugira ngo bagende badasitara,
Nk’ifarashi mu butayu?