-
Esiteri 7:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko baragenda, bamanika Hamani ku giti yari yashinze ashaka kukimanikaho Moridekayi, maze uburakari bw’umwami buragabanuka.
-
-
Zab. 35:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Kuko banteze umutego w’urushundura bampora ubusa.
Bancukuriye umwobo kandi ntarabagiriye nabi.
8 Ibyago bizabagereho bibatunguye,
Kandi umutego w’urushundura bateze bazabe ari bo bawugwamo.
Bazawufatirwemo maze barimbuke.+
-
-
Imigani 26:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Ucukura umwobo azawugwamo,
Kandi uhirika ibuye rizagaruka rimugwire.+
-