-
Esiteri 9:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ibyo byari gutuma Abayahudi bahora bibuka ko Hamani+ umuhungu wa Hamedata w’Umwagagi+ wangaga Abayahudi bose, yari yarateguye umugambi mubi wo kubica akabamaraho+ kandi ko yari yarakoze ubufindo*+ kugira ngo abatere ubwoba kandi abice abamare. 25 Ariko igihe Esiteri yajyaga kureba umwami, umwami yahise yandika itegeko rigira riti:+ “Ibibi yashakaga gukorera Abayahudi+ abe ari we bibaho.” Nuko Hamani n’abahungu be bamanikwa ku giti.+
-