-
Zab. 144:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Yehova, umuntu ni iki ku buryo wamumenya?
Kandi se umwana w’umuntu ni iki, ku buryo wamwitaho?+
-
-
Abaheburayo 2:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ahubwo hari umuntu wigeze kubyemeza avuga ati: “Umuntu ni iki ku buryo wamumenya, kandi se umwana w’umuntu ni iki ku buryo wamwitaho?+ 7 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika, kandi wamwambitse ikamba ry’ubwiza n’icyubahiro. Wamuhaye gutegeka ibyo waremye. 8 Ibintu byose wabihaye umwana wawe ngo abiyobore.”+ Kubera ko Imana yamuhaye ibintu byose ngo abiyobore,+ birumvikana ko nta kintu na kimwe itamuhaye.+ Ariko noneho ntiturabona ibintu byose bimwumvira.+
-