24 Ni yo mpamvu nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika ibikenyeri
N’ibyatsi byumye bigatwikwa n’umuriro bigashira,
Imizi yabo izabora
N’uburabyo bwabo butumuke nk’ivumbi,
Kuko banze amategeko ya Yehova nyiri ingabo,
Bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+