-
1 Timoteyo 5:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Umupfakazi ajye yandikwa ari uko nibura afite imyaka 60, kandi akaba yari yarashakanye n’umugabo umwe. 10 Agomba kuba avugwaho ko yakoze ibikorwa byiza,+ urugero nko kuba yarahaye abana be uburere bwiza,+ kuba yaracumbikiraga abashyitsi,+ kuba yarozaga ibirenge by’abigishwa,+ kuba yarafashaga abafite ibibazo,+ no kuba yaragiraga umwete mu mirimo myiza yose.
-