-
Esiteri 1:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ku munsi wa karindwi, igihe Umwami Ahasuwerusi yumvaga anezerewe bitewe na divayi yari yanyoye, hari ikintu yasabye abagaragu be barindwi, ari bo Mehumani, Bizita, Haribona,+ Bigita, Abagita, Zetari na Karikasi. 11 Yarababwiye ngo bamuzanire Umwamikazi Vashiti yambaye ikamba.* Yashakaga kwereka abaturage bose n’abayobozi ubwiza bwa Vashiti, kuko yari mwiza cyane. 12 Icyakora Umwamikazi Vashiti yakomeje gusuzugura abo bakozi yanga kwitaba umwami. Ibyo byatumye umwami arakara, agira umujinya mwinshi.
-