12 Nuko Yehova aha Yobu umugisha, ku buryo yaje kugira ubuzima bwiza kuruta ubwo yari afite mbere.+ Yaje gutunga intama 14.000, ingamiya 6.000, inka 2.000 n’indogobe z’ingore 1.000.+ 13 Nanone yaje kugira abandi bahungu barindwi n’abandi bakobwa batatu.+