-
Imigani 20:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho.
Mu gihe cyo gusarura imyaka azasabiriza, kuko nta cyo azaba asigaranye.+
-
-
Imigani 24:30-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Naciye ku murima w’umunebwe,+
No ku ruzabibu rw’umuntu utagira ubwenge.
31 Nasanze hose haramezemo ibyatsi.
Hari huzuyemo amahwa,
Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse.+
32 Narabyitegereje, mbibika ku mutima,
Maze mbivanamo iri somo:
33 Iyo uvuze uti: ‘Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,
Nipfumbate ho gato nduhuke,
34 Ubukene bugutera bumeze nk’umujura,
N’ubutindi bukagutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+
-