-
1 Abami 21:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Ahabu abwira Eliya ati: “Noneho urambonye wa mwanzi wanjye we?”+ Aramusubiza ati: “Ndakubonye! Imana iravuze iti: ‘kubera ko wiyemeje* gukora ibyo Yehova yanga,+ 21 ngiye kuguteza ibyago. Nzagukuraho, nice ab’igitsina gabo*+ bose bo mu muryango wa Ahabu, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 25:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Yehova arakarira Amasiya cyane, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati: “Kuki ukorera imana zo mu bindi bihugu kandi zarananiwe gukiza abantu bazo igihe wabateraga?”+ 16 Uwo muhanuzi amaze kubimubwira, umwami ahita amubaza ati: “Ni nde wakugize umujyanama w’umwami?+ Rekera aho.+ Ubwo hagize ukwica waba uzize iki?” Nuko uwo muhanuzi aragenda ariko asiga amubwiye ati: “Nzi neza ko Imana yiyemeje kukurimbura bitewe n’ibyo wakoze no kuba wanze kumvira inama nkugiriye.”+
-
-
Matayo 7:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Ikintu cyera ntimukagihe imbwa, cyangwa ngo amasaro yanyu meza cyane muyajugunyire ingurube,+ kuko zayaribata hanyuma zigahindukira zikabarya.
-