-
Esiteri 7:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Umwe mu batware b’ibwami witwaga Haribona+ aravuga ati: “Hari n’igiti Hamani yashinze ashaka kukimanikaho Moridekayi+ kandi ari we watanze amakuru yatumye umwami aticwa.+ Gishinze kwa Hamani kandi gifite nka metero 22 na santimetero 30* z’ubuhagarike.” Umwami ahita avuga ati: “Mugende mukimumanikeho!”
-
-
Imigani 21:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,
Kandi umuntu uriganya ni we uzahanwa aho kugira ngo hahanwe umuntu mwiza.+
-
-
Daniyeli 6:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Umwami arishima cyane, ategeka ko bazamura Daniyeli bakamukura muri urwo rwobo. Nuko bakura Daniyeli muri urwo rwobo basanga nta kintu na kimwe yabaye, kuko yiringiye Imana ye.+
24 Umwami ategeka ko bazana abo bagabo bareze* Daniyeli maze babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, bo n’abana babo n’abagore babo. Intare zibasama bataragera hasi mu rwobo, zimenagura amagufwa yabo yose.+
-