-
1 Abakorinto 9:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Ku Bayahudi nabaye nk’Umuyahudi kugira ngo mfashe Abayahudi.+ Ku bayoborwa n’amategeko,* nabaye nk’uyoborwa n’amategeko nubwo ntayoborwa na yo, kugira ngo mfashe abayoborwa n’amategeko.+ 21 Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, nubwo mu by’ukuri nkurikiza amategeko y’Imana kandi nkaba nyoborwa n’amategeko ya Kristo,+ kugira ngo mfashe abadafite amategeko. 22 Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo mfashe abadakomeye.+ Nabaye byose ku bantu bose, kugira ngo mfashe abantu batandukanye maze bazarokoke.
-