ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 33:12-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Hanyuma Esawu aravuga ati: “Reka tugende kandi ndakujya imbere.” 13 Ariko Yakobo aramubwira ati: “Nyakubahwa, uzi neza ko mfite abana bato, bafite imbaraga nke,+ nkagira n’intama zonsa n’inka zonsa. Baramutse babyihutishije, naho waba umunsi umwe gusa, byose byapfa bigashira. 14 Nyakubahwa, genda imbere y’umugaragu wawe, nanjye ndaza buhoro buhoro nkurikije uko amatungo mfite agenda, n’uko abana turi kumwe bagenda, kugeza aho nzakugereraho i Seyiri.”+

  • Kuva 23:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu. Ariko ku munsi wa karindwi ntukagire umurimo n’umwe ukora, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umunyamahanga na bo baruhuke.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 22:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 “Nusanga itungo ry’umuvandimwe wawe ryaguye ku nzira, yaba indogobe cyangwa ikimasa, ntuzaryirengagize. Uzamufashe murihagurutse.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 22:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 “Ntugahingishe ikimasa n’indogobe wabifatanyirije hamwe.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 25:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 “Ntimugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.+

  • Yona 4:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 None se ubwo njye sinari nkwiriye kubabazwa n’umujyi munini wa Nineve,+ utuwe n’abantu barenga 120.000 batazi gutandukanya icyiza n’ikibi* kandi ukaba urimo n’amatungo menshi?”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze