15 Ntiwatanga zahabu ngo babuguhe,
Kandi ntiwapima ifeza ngo ubone iyabugura.+
16 Ntiwabugurana zahabu yo muri Ofiri,+
Cyangwa amabuye y’agaciro kenshi ya onigisi na safiro.
17 Ntiwabugereranya na zahabu cyangwa ikirahure,
Cyangwa ngo ubugurane igikoresho gicuzwe muri zahabu itavangiye.+
18 Nta nubwo wabugereranya n’amabuye y’agaciro yo mu nyanja, n’amasarabwayi,+
Kuko ubwenge burusha agaciro amasaro yuzuye umufuka.