-
Gutegeka kwa Kabiri 24:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “Ntimuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umuvandimwe wanyu cyangwa ari umunyamahanga uri mu gihugu cyanyu cyangwa mu mujyi wanyu.+ 15 Mujye mumuhemba kuri uwo munsi.+ Izuba ntirikarenge mutaramuhemba, kuko afite ibibazo kandi akaba ategereje ko mumuhemba. Naho ubundi yatakira Yehova akabarega, bikababera icyaha.+
-
-
Zab. 12:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Yehova aravuze ati: “Kubera ko imbabare zikandamizwa,
N’abakene bagataka,+
Ngiye guhaguruka ngire icyo nkora.
Nzabakiza ababafata nabi kandi bakabasuzugura.”
-