-
2 Samweli 15:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe Dawidi yageraga hejuru ku musozi aho abantu bajyaga basengera Imana, yasanze Hushayi+ w’Umwaruki+ amutegereje, yaciye ikanzu yari yambaye kandi yiteye umukungugu mu mutwe. 33 Ariko Dawidi aramubwira ati: “Niwambukana nanjye nta cyo uzaba umfashije. 34 Icyakora ushobora gusubira mu mujyi ukabwira Abusalomu uti: ‘Mwami, niteguye kugukorera. Kera nari umugaragu wa papa wawe, none ubu ndi umugaragu wawe.’+ Ni bwo uzatuma inama za Ahitofeli zitagira icyo zigeraho.+
-