-
1 Samweli 2:22-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Eli yari ashaje cyane ariko yajyaga yumva ibintu byose abahungu be bakoreraga+ Abisirayeli bose, n’ukuntu basambanaga n’abagore bakoreraga ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 23 Yarababwiraga ati: “Kuki mukomeza gukora ibintu nk’ibyo? Numva abantu bose babavugaho ibintu bibi. 24 Oya bana banjye, kuko ibyo numva abagaragu ba Yehova babavugaho atari byiza. 25 Umuntu akoshereje mugenzi we, undi muntu yasenga Yehova amusabira.* Ariko se umuntu akoshereje Yehova,+ ni nde wamusabira?” Icyakora banze kumvira papa wabo kuko Yehova yari yariyemeje kubica.+
-