-
1 Samweli 22:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Umwami abwira abari bamurinze* ati: “Ngaho nimwice abatambyi ba Yehova, kuko bashyigikiye Dawidi. Bamenye ko Dawidi yahunze ariko ntibabimbwira.” Icyakora abo bagaragu b’umwami banga kwica abatambyi ba Yehova. 18 Hanyuma umwami abwira Dowegi ati:+ “Genda wice bariya batambyi!” Dowegi w’Umwedomu+ ahita yica abo batambyi. Uwo munsi yishe abagabo 85 bari bambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane.+
-
-
1 Abami 2:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Baza kubwira Umwami Salomo bati: “Yowabu yahungiye mu ihema rya Yehova. Ari iruhande rw’igicaniro.” Nuko Salomo yohereza Benaya umuhungu wa Yehoyada, aramubwira ati: “Genda umwice!”
-