-
Daniyeli 4:30-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 yaravuze ati: “Iyi ni Babuloni Ikomeye niyubakiye nkoresheje imbaraga n’ububasha byanjye, kugira ngo ibe inzu y’umwami kandi iheshe icyubahiro ubwami bwanjye.”
31 Umwami atararangiza kuvuga ayo magambo, ijwi ryumvikanira mu ijuru rigira riti: “Umva ibyo ubwirwa Mwami Nebukadinezari, ‘ukuwe ku bwami!+ 32 Ugiye kwirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi. Uzarisha ubwatsi nk’inka, umare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.’”+
-