ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 39:10-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Nuko akajya abimubwira buri munsi, ariko Yozefu akabyanga, ntaryamane na we cyangwa ngo amarane na we igihe bari bonyine. 11 Umunsi umwe, Yozefu yinjira mu nzu agiye gukora imirimo ye nk’uko byari bisanzwe mu yindi minsi, kandi nta wundi muntu wari aho mu nzu. 12 Nuko uwo mugore afata umwenda Yozefu yari yambaye aramubwira ati: “Turyamane!” Ariko Yozefu amusigira uwo mwenda, arahunga ajya hanze.

  • Imigani 6:23, 24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Kuko itegeko ari itara,+

      Amategeko akaba urumuri,+

      Naho guhanwa bikaba inzira y’ubuzima.+

      24 Bizakurinda umugore mubi,+

      Kandi bikurinde amagambo areshya y’umugore w’indaya.+

  • Imigani 7:4, 5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Ubwire ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye,”

      Naho gusobanukirwa ubyite “mwene wanyu.”

       5 Bizakurinda umugore wiyandarika,+

      Bikurinde n’umugore w’indaya uvuga utugambo turyohereye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze