-
2 Samweli 15:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Abusalomu yarazindukaga agahagarara ku muhanda ujya ku marembo y’umujyi.+ Nuko umuntu yaba aje kureba umwami ngo amucire urubanza,+ Abusalomu akamuhamagara akamubaza ati: “Uturutse mu wuhe mujyi?” Uwo muntu akamusubiza ati: “Njye umugaragu wawe nturutse muri umwe mu miryango ya Isirayeli.” 3 Abusalomu akamubwira ati: “Ikirego cyawe kirumvikana. Ikibabaje ni uko ubu nta muntu umwami yateganyije wo kukumva!” 4 Akongeraho ati: “Iyaba nari umucamanza muri iki gihugu! Umuntu wese wanzanira ikirego cyangwa urubanza namurenganura rwose.”
-