-
Umubwiriza 9:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Habayeho umujyi muto kandi abantu bo muri uwo mujyi bari bake. Nuko umwami ukomeye araza arawugota, awubakaho urukuta rukomeye kugira ngo awusenye. 15 Muri uwo mujyi hari harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabwenge, nuko akiza uwo mujyi akoresheje ubwenge bwe. Ariko nta wigeze yibuka ibyo uwo mugabo w’umukene yakoze.+
-
-
Yakobo 2:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Iyo umuntu yinjiye aho muteraniye yambaye impeta za zahabu ku ntoki hamwe n’imyenda myiza cyane, n’umukene akinjira yambaye imyenda yanduye, 3 uwambaye imyenda myiza cyane mumuha agaciro mukamubwira muti: “Icara aha heza.” Naho umukene mukamubwira muti: “Komeza uhagarare,” cyangwa mukavuga muti: “Genda wicare hariya hasi.”+
-