-
2 Samweli 3:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yowabu ajya kureba umwami aramubwira ati: “Wakoze ibiki? Kuki Abuneri yaje kukureba, ukamureka akagenda amahoro?
-
-
2 Samweli 3:38, 39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Nuko Dawidi abwira abagaragu be ati: “Ese ntimuzi ko uyu munsi muri Isirayeli hapfuye umuntu ukomeye kandi w’umuyobozi?+ 39 Uyu munsi, nubwo ndi umwami wasutsweho amavuta,+ nta mbaraga na nke mfite. Abahungu ba Seruya+ ni abagome rwose.+ Umuntu ukora ibibi, Yehova azamwiture akurikije ububi bwe.”+
-
-
Imigani 30:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi,
Ndetse hari bine idashobora kwihanganira:
22 Iyo umugaragu abaye umwami,+
Iyo umuntu utagira ubwenge afite ibyokurya bihagije,
-
Umubwiriza 10:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko abana b’abami bakagenda n’amaguru nk’abagaragu.+
-
-
-