-
1 Abami 2:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Umwami Salomo asubiza mama we ati: “Kuki usabira Adoniya gushyingiranwa na Abishagi w’i Shunemu? Ngaho se musabire n’ubwami!+ Ubundi se si we mukuru kuri njye+ kandi akaba ashyigikiwe n’umutambyi Abiyatari na Yowabu+ umuhungu wa Seruya?”+
23 Umwami Salomo arahira mu izina rya Yehova ati: “Imana impane bikomeye nintica Adoniya bitewe n’ibyo yasabye. 24 Ubu ndahiriye imbere ya Yehova wanyicaje ku ntebe y’ubwami ya papa wanjye Dawidi akayikomeza+ kandi akampa ubwami* njye n’abazankomokaho+ nk’uko yari yarabisezeranyije, ko uyu munsi Adoniya ari bwicwe.”+
-