5 Igihe Herode+ yari umwami wa Yudaya, hariho umutambyi witwaga Zekariya wo mu itsinda rya Abiya.+ Yari afite umugore witwa Elizabeti, wakomokaga kuri Aroni. 6 Imana yabonaga ko bombi ari abakiranutsi. Bakurikizaga amategeko ya Yehova, bakubahiriza amabwiriza ye yose kandi bakaba inyangamugayo.