-
Umubwiriza 7:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Umunyabwenge wagiye aho bapfushije, atekereza cyane ku iherezo ry’ubuzima ariko umuntu utagira ubwenge ahora atekereza ibyo kwishimisha.+
-
-
Luka 15:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nyuma y’iminsi mike, wa mwana muto yegeranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure, agezeyo agira imibereho y’ubwiyandarike,* arabisesagura. 14 Amaze kubimara byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze maze arakena.
-